URI BIBILIYA ?

Ijambo ry’Imana ridushishikariza kuba icyitegererezo cy’imirimo myiza.

« …wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza… »(Tito 2: 7)

Muby’ukuri, ntidukeneye gufata Bibiliya no kuzerera gusa mu mihanda y’abaturanyi kugira ngo tuvuge ibya Yesu.
Oya, ibikorwa byacu n’ ubufasha butandukanye duha abandi birashobora kuba byiza nk’ubuhamya n’igikoresho cyo kuvuga ubutumwa.
Ibikorwa byacu na serivisi zacu, bituma abandi babona ko Kristo ubwe aba kandi akorera muri twe.
Kandi, ni muri ubwo buryo nyine imyitwarire yacu ihinduka ikaba, mu bundi buryo, nka bibiliya abapagani bashobora gusoma mu buzima bwabo.
None turi Bibiliya y’ukuri? Bibiliya ituma abandi bashaka kumenya byinshi ku Mana?

Tureke imirimo yacu abe ariyo yivugira ubutumwa.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kuba intangarugero mu bikorwa byiza.
Ni mw’izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye.
Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *