URI UMUCYO W’ISI

Igihe isi yari itagira ishusho kandi irimo ubusa kandi umwijima utwikiriye ikuzimu, Data yavuze. Ijambo rye ryaremye umucyo wakuyeho umwijima.
Kuba wavutse kubw' »Ijambo / Umucyo », nawe uri umucyo wisi kandi isi irategereje ko uyimurikira n’umucyo wawe.

« Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru. »(Matayo 5:14-16)

“Imirimo yawe myiza,” ni ukuvuga ineza yawe no kwita kubandi, ubushake bwawe bwo kwigomwa, urugero rwawe rwa gikristo rwa buri munsi, bizategeka gushimwa ndetse no kubahwa n’abantu badahindutse. Amaherezo, bazamenya ko Imana ari yo igufasha kubaho uko. Icyo gihe bazamuhimbaza.
Niba imirimo yawe yuzuye urukundo, izamurikira abari mu mwijima wo kwangwa n’inzangano.
Niba imirimo yawe ishingiye ku kwizera, izamurikira abatsimbaraye mu mwobo wo kutizera.
Niba imirimo yawe igaragaza amahoro n’ibyishimo, iizamurikira imitima ibabaye kandi ifite ibibazo.
Niba kandi imirimo yawe ari myiza, byanze bikunze izavuna ingogo y’ubusambanyi ishyizwe mwijosi ry’urubyiruko.
Reka urumuri rwawe ruboneke!

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kuba umucyo w’ukuri kw’isi kandi tubashe kumurika imbere y’abantu b’iyi si.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *