Mbere y’uko ajyanwa mu ijuru, Yesu Kristo yabwiye intumwa zari ziteraniye hamwe nawe ati:
« … kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi. »(Ibyakozwe n’intumwa 1:8)
N’ubwo yabibwiye intumwa, ubu butumwa burareba buri mukristo.
Mu rukiko, abatangabuhamya basabwa gusa kuvuga ibyo babonye kandi bumvise ku muntu ugomba gushinjwa cyangwa kwambikwa izera.
N’ubwo wowe utamwiboneye n’amaso yawe, warumvise cyangwa urasoma ibyo yakoze.
Uretse ko uhamagariwe kubwira abandi ibyo nawe wabariwe kuri we kugira bamumenye kandi bamwakire mu buzima bwabo, ugomba no gutanga ubuhamya bw’ibyo yakoze mu buzima bwawe no kugaragaza mu buzima bwawe bwa minsi yose ko uba muri we nawe akaba muri wowe. Uko niko kumuhamya nyako.
Mu 2 Abakorinto 3: 2-3, intumwa Pawulo yaranditse ati:
« Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma. Kandi koko biragaragara ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w’Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate by’amabuye ahubwo rwanditswe ku by’inyama, ari byo mitima yanyu. »
Muri iki gice, Pawulo asobanura ko ubuzima bw’abizera bugaragaza kwizera kwabo muri Kristo.
Abantu barashobora « gusoma » ubuzima bwacu bakabona umurimo w’Imana muri twe, nk’uko umuntu yasoma ibaruwa cyangwa igitabo.
Ibi bishimangira igitekerezo cy’uko ibikorwa byacu, amagambo, n’imiterere yacu bihamya ibyo Imana idukorera.
Iyi ni ishusho nziza yerekana ko ubuzima bwacu buvuga inkuru, iy’imibanire yacu n’Imana muri Yesu.
Niyo mpamvu Pawulo, inshuro esheshatu, yakoresheje inkuru y’ubuzima bwe mu kwamamaza Ubutumwa bwiza.
Imana idufashe kuba abagabo nyabo bo guhamya Yesu burigihe kandi hose.
Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA