URIFUZA KURAGWA UBUGINGO BUHORAHO ?

Igihe Yesu yari mu nzira, umuntu yaje ariruka yikubita imbere ye ati: Databuja mwiza, « nkore iki kugira ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?
Yesu aramwitegereza aramukunda aramubwira ati:
« …Genda ibyo ufite byose ubigure impiya uzifashishe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire. »(Mariko 10:21)
Umurongo wa 22 utubwira ko, ababajwe n’iri jambo, uyu muntu « yumvise iryo jambo mu maso he harahonga, agenda afite agahinda kuko yari afite ubutunzi bwinshi. »(Mariko 10:22)

Kuki uyu mugabo yababaye?
Ni ukubera ko Yesu yari amaze kumubwira ijambo rigoye gusohoza: « kureka ibyo yari atunze ».
Ni kimwe no ku bakristo bo muri iki gihe: bishakira gusa guhabwa imigisha y’ibintu by’isi: imodoka nziza, amazu meza, imibereho myiza; ariko ntibaha agaciro gushakisha ubuzima bw’iteka.
Bafatanye cyane n’ibintu byangirika by’iyi si ntabwo ari ubwami bw’Imana
« Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? »(Mariko 8:36)

Nibyo turakeneye ibyisi kugira ngo duhumurizwe kubw’imibereho yacu, ariko kubera ko ari iby’igihe gito gusa, ntibigomba kutubuza gukurikirana cyane cyane umurage w’ubugingo buhoraho.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe guhangayikishwa cyane n’umurage w’ubugingo buhoraho kuruta kwishimira iby’isi bimara umwanya urume rumara.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *