Ugomba kugira uruhare muby’ubuzima bwawe no gushyiraho umwete kugirango ugere kubyo Imana yagusezeraniye.
Uhoraho yabwiye Abisirayeli ati:
« Nzabakura mu mubabaro wo muri Egiputa, mbajyane mu gihugu cy’Abanyakanāni n’Abaheti n’Abamori n’Abaferizi, n’Abihivi n’Abayebusi, igihugu cy’amata n’ubuki. »(Kuva 3:17)
Kuva muri Egiputa kugera i Kanani, abana ba Isiraheli ntibagurutse, bagombaga kuhagenda n’amahuru, ibirometero birenga 9.000. Bahagenze imyaka mirongo ine.
Nyuma y’uru rugendo rurerure kandi rugoye rwo mu butayu, nibwo bageze mu gihugu cyabasezeranijwe.
None iby’amata n’ubuki basezeranijwe byo byagenze bite?
Basanze ataho amata n’ubuki bitemba!
Bagombaga gushyiramo ingufu kugirango babibone: Barariwe n’inzuki kuko nta buki butagira inzuki kandi bagombaga korora inka kugirango babone amata.
Natwe rero tugomba kugira uruhare mu kugera kucyo Imana yadusezeraniye nk’uko abana ba Isiraheli babikoze.
None wowe uruhare rwawe ni uruhe?
ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kumenya ko tugomba kugira uruhare kugira ngo tugere ku masezerano yawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA