USENGA RYARI ?

Ubusanzwe urasenga?
Usenga ryari?
Ubwo ntiwibuka gusenga gusa mu gihe uri mu bibazo, mu gihe urwaye, cyangwa mu gihe ufite ubwoba?

Muby’ukuri, GUSENGA ni kuvugana cyangwa kuganira n’Imana.
Imana yabwiye umuhanuzi Yeremiya kubwira ubwoko bwayo ibi:
« Muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. »(Yeremiya 29:12)

Ese utegereje kuzatangira gusenga igihe uzahura n’ikintu kigutera gusenga n’ubwo wowe ubwawe utabyiyumvamo?
Ese ntubona ko ari byiza kuganira n’Imana?
Ese nta n’ikintu na kimwe ubona cyo kuyishimira?
Nyamara, ibyo kuyishima no kuyishimira ntibibuze!
Ubuzima, kubaho, ubuzima bwiza, umutekano, ubutunzi n’iterambere, n’ibindi byinshi, n’ibintu Imana iduha kubuntu.

Umuntu wese ufite umubano mwiza n’Imana yishimira ubuzima bw’amasengesho, kuko bumuzanira umunezero n’amahoro.
Ariko umuntu udasenga n’umuntu wibwira ko ntaho ahuriye n’Imana, kandi bivuze ko atazi ko Imana ari isoko y’ibintu byose.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe guhora twifuza kuvugana nawe ubuziraherezo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©*
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *