USHAKA IKI MU RUSENGERO ?

Kuki ujya mu rusengero?
Hariho abakristo bajya mu rusengero biteze ko bagiye gukemura ibibazo byabo!
Niba mu bitekerezo byawe cyangwe mu myemerere yawe, uhora ujya mu rusengero kugira ukemure ibibazo byawe, uribesha cyane.
Ubundi, abakristo bagombaga kujya mu rusengero kugira bamenye Kristo, bamenye ko niba bari kumwe nawe ibibazo byose byajya bikemuka.
Niyo mpamvu Intumwa Pawulo yavuze ati « Nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe. »(1 Abakorinto 2:2)

Yesu Kristo niwe abantu bakeneye kumenya, kugira bamwizere bamuzi.
« Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? »(Abaroma 10:14)

Urusengero ntabwo arirwo rukemura ibibazo, ibibazo bikemurwa na Yesu iyo twamumenye tukamwakira mu buzima bwacu, akaba muri twe natwe tukaba muri we.
Menya Yesu Kristo neza.

Kandi kunyura mu bibazo n’ibisanzwe kuko na Yesu yaratubwiye ko tugomba kuzabinyuramo. Yavuze ati:
« Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi. »(Yohana 16:33)
Niwamenya Yesu Kristo neza, uzamukunda kandi uzamwizera, kandi kubwo kwizera Yesu Kristo kwawe uzibonera ibibazo byawe bikemuka.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe gukomera mu kwizera Yesu Kristo kwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *