UWITEKA SI UMUKRISTO

Uwiteka Imana ntabwo ari umukristo, ndetse na Yesu Kristo ubwe ntabwo ari umu Kristo.
Muby’ukuri, ubukristo bwatangiriye muri Antiyokiya, biturutse ku murimo w’intumwa Pawulo.
Mbere ya Antiyokiya, abantu bizeraga Yesu ntibitwaga abakristo, bitwaga abigishwa.
« …muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo. »(Ibyakozwe 11:26)

None idini ry’Imana ni irihe?
Imana yacu nta dini ifite.
Ariko, n’ubwo Imana yacu idafite idini, ni URUKUNDO.
Ni kubw’URUKUNDO yaremye umuntu.
Kandi inkuru ye n’umuntu ni inkuru y’URUKUNDO.

Muby’ukuri, kuva umuntu yagwa mucyaha, bityo akitandukanya n’Imana, Imana ntiyigeze imutererana.
Imana yaradukurikiranye no mu buzima bwacu kugira ngo idukize ikibazo cy’icyaha tudashobora kwigobotora “Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo.”(Abefeso 1:5)

Biturutse ku RUKUNDO Imana yacu ishobora byose, mu mubiri wa Yesu Kristo, yapfiriye mu cyimbo cyacu, kugirango tubone ubuzima.

Nubwo Imana yacu itari umukristo, ubukristo buturuka ku Mana kuko umukristo nyawe amenyekanira ku RUKUNDO.
Yesu Kristo arabitubwira neza:
“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”(Yohana 13:35)

Niba rero uburyo bwacu bwo kubaho butari URUKUNDO, ubukristo bwacu ntacyo busobanuye, kandi ntabwo turi ab’Imana.
« Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. »(1 Yohana 4:8)

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kumenya ko udukunda kandi tubashe gukunda nk’uko udukunda.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *