UZE UKO URI, NTUZAKOMEZA UKO URI

Abantu benshi bavuga bati: «Ndi uko ndi, munyemere uko ndi.»
Iri jambo rishobora gusobanura ibintu bibiri.

1. Gukenera kwakirwa

Buri muntu wese arashaka gukundwa no kwakirwa uko ari. Ni byo Imana ikorera abantu bose. Bibiliya iti:
«Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.»(Abaroma 5:8)

Yego, Imana idukunda uko turi, n’intege nke zacu n’ibikomere byacu.
Ntitubanza kuba abera ngo tuyegere. Urukundo rwayo rudusanga aho turi n’uko turi.

2. Icyago cyo kwanga guhinduka

Ariko kuvuga ngo «Ndi uko ndi» bishobora kuba uburyo bwo kwanga guhindurwa.

Nyamara Bibiliya ivuga ko guhura na Yesu bihindura ubuzima:
«Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.»(2 Abakorinto 5:17)
«Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.»(Abaroma 12:2)

Urukundo rw’Imana ruvuga ruti: «Uze uko uri», ariko ruvuga kandi ruti: «Ntuzakomeza uko uri.»

3. Urugero rw’ihinduka

•Petero, wari ufite uburakari n’ubuhubutsi, yabaye intumwa y’ubutwari n’ubwenge.
•Pawulo, wahoze arwanya itorero, yabaye intumwa y’Ubuvugabutumwa.

Umwanzuro
Imana iratwakira uko turi, ariko iradukunda cyane ku buryo itatwihanganira kudusiga uko turi. Iyo uri mu biganza byayo, ubuzima bwawe burahinduka.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *