Mu rwego rwo gukomeza Umwami Zerubabeli amuha icyizere ko, nubwo afite intege nke ndetse n’iz’igihugu, imirimo iherutse gusubukurwa yo kubaka urusengero, ndetse n’ibifitanye isano nayo mu gihe kizaza, izagira iherezo ryiza, Uwiteka yaravuze binyuze muri Zakariya aya magambo:
« Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ‘Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’ »(Zakariya 4:7)
Nawe, umusozi munini wawe n’uwuhe, ni ikihe kibazo udashobora gukemura?
Ahari umusozi wawe munini n’indwara « idakira » nka diyabete cyangwa sida wasuzumwe, cyangwa na kanseri!
Ahari umusozi wawe munini ni ubukene cyangwa ibihe by’akarengane cyangwa gutotezwa!
Ahari umusozi wawe munini ni ukumva wangwa cyangwa udakunzwe n’abantu!
Uko ingano cyangwa uburemere bw’umusozi wawe, byaba bimeze, ibuka ko Imana yawe ari n’iy’ibyitwa ko bidashoboka. Ese ibyo ntabwo bihagije kugirango impungenge zawe ziveho?
Umusozi wawe ntaco uri imbere y’Imana, uzaringanizwa.
Nk’umwana w’Imana, vugana n’ikibazo cyawe ukibwire uti:
Wiyita iki imbere y’umwana w’Imana nkanjye? Uzaba ikibaya.
Imana yacu ishyira ibintu mu murongo kandi umusozi wose mu buzima bwacu ni umurimo w’Imana. Izakora binyuze muri Mwuka wayo kugirango umusozi uhinduke ikibaya.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kwizera imbaraga zawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA