Bibiliya yigisha neza ko tutagomba kwishimira ibyago byabandi.
Dore imirongo y’ingenzi ishimangira iri hame:
« Ntukishime umwanzi wawe aguye, Kandi ntukagire umutima unezezwa n’uko atsembwe, Kugira ngo Uwiteka atabireba akababazwa na byo, Akirengagiza uburakari yamurakariye. » (Imigani 24:17-18)
Iki gice kituburira kwirinda kwishimira ibyago by’undi, kabone niyo yaba ari umwanzi.
« Hari ubwo nishimiye kurimbuka k’unyanga, Cyangwa nkishyirishwa hejuru n’uko ibyago bimugezeho? Ahubwo sinakundiye akanwa kanjye gucumura, Ngo mwifurize gupfa muvumye? »(Yobu 31:29-30)
Job akomeza avuga ko atigeze yishimira imibabaro y’umwanzi we, agaragaza imyifatire iboneye.
« Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira. »(Abaroma 12:15)
Ibi bitera kugira impuhwe aho kwishimira umubabaro w’abari mu byago, bikadusaba no gusangira umunezero n’abanezerewe .
« Ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri. »(1 Abakorinto 13:6)
Urukundo nyarwo ntirwishimira ibyago by’abandi, ahubwo rushaka igitunganye n’icyiza.
Muri make, Bibiliya yigisha ko kwishimira ibyago by’abandi ari bibi. Ahubwo, Imana iduhamagarira kugira impuhwe n’urukundo, ndetse no kubatugiriye nabi.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, dushoboze guhora twifatannya n’abanzi bacu aho kwishimira ibyago byabo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, amen.
Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA