Abantu b’i Babiloni bari bafite ururimi rumwe, n’amagambo amwe, kandi bari abantu bamwe.
Umunsi umwe, baje gutekereza kubaka umunara ufite uburebure buzagera mu ijuru, kugira bawuzamukeho bagere muri paradizo. Uyu munara witwaga « umunara wa Babeli », « babel » bisobanura « irembo ry’ijuru ».
Kubera ko bari bafite gahunda mbi kandi bari babitewe n’ubwibone, Imana yabahannye ituma bavuga indimi zitandukanye, ntibongera kumvana.
Uwiteka yaravuze ati: « Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana. »(Intangiriro 11:7)
Bahise rero babireka, baratatana.
Ni kimwe n’abantu bose bafite imigambi mibisha yo kurwanya abandi cyangwa guhuriza hamwe kugirira nabi inzirakarengane; Imana ibahindurira ururimi rwabo, rukavamo nyinshi, kuburyo bataba bagishoboye kumvana kugira bakore ibibi baba bateguye.
Niba turi abere, abanzi bacu bazahagurukira kuturwanya bazaza baturutse mu nzira imwe, ariko Imana yacu izatuma batumvana mu ndimi, batsindwe, noneho baduhunge batatanye mu nzira ndwi.(Soma Gutegeka 28:7)
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kutigera duteganiriza abandi ikibi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA