YEZU KRISTO NTABWO ARI INZIRA MU ZINDI

Niba mvuze ko Yesu ari inzira igera kwa Data, Abayisilamu nabo bavuga ko na Muhamadi ari inzira, naho Ababuda nabo bakavuga ko Buda nawe ari inzira kandi n’umuntu wese yashobora kwihimbira inzira.

Nyamara, Yesu Kristo ntabwo ari inzira mu zindi nzira nyinshi, ahubwo *NIWE NZIRA*, imwe rukumbi muby’ukuri.

Hari abavuga ngo inzira zose ziragera i Roma. Ariko ntabwo ariko biri ku Mana, inzira zose ntabwo zigera ku Mana, inzira igerayo ni YESU KRISTO gusa.
Yesu Kristo arabyivugira neza:
« Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. »(Yohana 14:6)

Niba Muhammad na Buda ari inzira, n’abandi bose bashobora guhimba inzira zabo, nta n’umwe watinyutse cyangwe watinyuka kuvuga ko ariwe Buzima n’Ukuri.
Yesu Kristo niwe nzira yonyine ibaho itugeza kwa Data wa twese uri mu ijuru, kuko ari Ukuri n’Ubuzima.
Ntawagera kwa Data usibye binyuze muri Yesu Kristo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, dushoboze gushikama mu kwizera kwacu ko ata indi nzira ibaho yakutugezaho usibye binyuze muri Yesu Kristo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo nyine tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *