ZIBA ICYUHO !

Biroroshye kuvugango:
“Mana, mbabarira.”

Ariko kwihana nyakuri ntibigarukira aho.

Benshi basaba Imana imbabazi, ariko bagasiga inyuma ubucuti bwavunitse, imitima yakomeretse, n’ubutabera butarakemutse.
Ariko Bibiliya igaragaza ko igihe icyaha cyabangamiye abandi bantu, Imana nanone ihamagarira gukosora no kuziba icyuho.

Yesu Kristu avuga muri Matayo 5:23-24 ati:
“Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko mugenzi wawe mufitanye akantu, rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora na mugenzi wawe ; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe.”

Mu yandi magambo, Imana ntireka umubano wacu na Yo ngo ugende wenyine atari hamwe n’umubano n’abandi.

Kwihana nyakuri si ukwicuza ku cyaha gusa, ahubwo ni no gukosora ibyo icyaha cyangije no kuziba icyuho.

Urugero rwa Zakeya rurerekana neza iki.
Igihe yahuye na Yesu Kristu muri Luka 19, ntiyahagaze gusa ku kumenya amakosa ye. Yavuze ati:
“Niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.”

Ubuntu bw’Imana bwari bwamukozeho ku mutima, kandi ubwo ubuntu bwatumaga ashaka gukosora ibyo yangije no kuziba icyuho.

Kuziba icyuho bishobora gusobanura:
•Kwamagana icyaha wakoze
•Gusaba imbabazi ku muntu wakomerekeje
•Gusubiza ibyo wafashe cyangwa wangije
•Gusubira kuvuga ukuri aho wanyuze ukahavuga ibinyoma bikagiraho ingaruka ku muntu
•Kuzahura icyizere biciye mu mibereho yahindutse

Bibiliya ivuga mu gitabu cy’Imigani 28:13 iti:
“Uhisha ibyaha bye, ntakizamuhira, ariko ubyanga akabyicuza, azababarirwa.”

Kwihana nyakuri ntibigomba guhishura ibyaha gusa; bikwiye kubyemera no gushaka gukosora no kuziba icyuho.

Hari igihe gukosora bisaba kwicisha bugufi.
Hari igihe bisaba ubutwari.
Hari igihe bisaba igihe.

Ariko ni ko Imana ihindura uwihanitse kandi yarekuwe akaba aziba icyuho mu mibanire.

Imana yita ku bana bayo ngo babe ibyo Bibiliya ivuga muri Yesaya 58:12:
“Umuzibabyuho, usibura amayira ngo abe nyabagendwa.”

Wenda muri wowe hari ubucuti bwavunitse, ijambo ryakomeretse, akarengane, cyangwa icyizere cyagushwe.

Uyu munsi, Imana ntiyiguhamagarira gusa ngo:
“IHANE.”
Irakubwira kandi ngo:
“ZIBA ICYUHO !”

Kuko imbabazi zisiba icyaha, ariko gusiba icyuho bisana imibanire.

ISENGESHO:
Mana, mpa kwicisha bugufi kugira ngo menye amakosa yanjye kandi mpa ubutwari bwo gusiba icyuho cy’ibyo nangije.
Mu izina rya Yesu Kristu, Amen.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *