Itegeko rya mbere ry’Imana ni ugukunda Imana n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose, n’ubugingo bwacu bwose, itegeko rya kabiri ni:
« Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. »(Matayo 22:39)
Muby’ukuri, ntakintu kigoye nko gukunda abana b’Imana bose tutarobanuye, nkuko twikunda, kuko bamwe baragoye gukunda.
Biragoye cyangwa bisa nk’ibidashoboka gukunda abantu batubabaje kandi bakomeje kutubabaza, cyangwa abantu batuhemukiye, abagome, n’abantu bigaragara ko batwanga.
Ariko, dusabwa kubakunda nk’uko bari kuko, mu bisanzwe, gukunda abandi n’itegeko ntabwo ari amahitamo.
N’ubwo bigoye gukunda abantu bamwe na bamwe, Imana idutegeka kubakunda.
Kandi tugomba gusa guhitamo kubakunda uko bameze no kubababarira niba baratubabaje. Niba uyu munsi duhisemo gukunda abo tutakundaga no kubabarira abadukoshereje, amarangamutima y’urukundo kuri bose, nta kurobanura, arakurikira.
« Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no gukunda abandi bose. »(1 Abatesalonike 3:12)
Imana ishimishwa no kubona abana bayo bose bakundana.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uduhe imbaraga n’ubutwari bwo gukunda abandi, cyane cyane abo tubona bagoye gukunda.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA