UKO IMANA ITUBONA

Imana ntiyigera itureba nk’uko twibona ubwacu, cyangwa nk’uko abandi batubona!

Igihe Imana yategekaga Samweli kujya gusiga amavuta umwe mu bahungu ba Yesayi wagombaga kuba umwami wa Isiraheli, Samweli yatangajwe n’ubwiza n’imiterere y’abavandimwe ba Dawidi, kandi ari Dawidi Imana yatoranije.
Imana rero iramubwira iti:
« Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima. »(1Samweli 16:7)

Igihe Imana yarebaga Dawidi, Yabonaga muri we umurwanyi w’intwari kandi usenga bidasanzwe, umwami w’intwari, umwami ushimisha umutima wayo mu gihe abavandimwe be bamusuzugura bakamubonamo umwungeri gusa.
Iyo abandi batureba, babona ibyo batwumviseho, babona icyiciro cy’imibereho twaba turimo, babona imikorere cyangwa urwego turimo, babona ibihe turimo, bakabona imyambarire yacu, uburebure bwacu, imiterere yacu, n’ibindi.
Ariko Imana Yo, ireba umutima, ahihishe imico yacu n’ubushobozi bwacu abandi badashobora kubona, ari naho Yo ubwayo, yanditse imigambi idufiteho.

Imana idufashe gushobora kutizera uburyo abandi batubona.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *