Yesu yagombaga kubabazwa muri iyi si mbere yo kujyanwa mu ijuru, iburyo bwa Se.
Natwe tugomba gutegereza kubabara niba natwe dushaka kuzamurwa mu buryo ubwo aribwo bwose.
« Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi. »(Yohana 16:33)
Abantu baradusebya, baraducira imanza, baratwamagana, baratubeshyera, baratunebagura, n’ibindi.
Ndetse n’ubuzima bwacu burashobora guhungabana kugeza n’aho twisanga tudashobora kwibeshaho.
Ariko ni byiza ko tumenya ko ari iby’akanya gato, ko ar’iby’igihe runaka.
Tugomba rero gukomera, tukahabera intwari, tugakomeza twihambiriye k’uwanesheje isi kugira ngo adushoboze natwe kuyinesha.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uduhe imbaraga n’ubutwari byo kwihanganira umubabaro uwo ari wo wose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI-RWANDA