NTITUGATESHE UBUSA IGIHE CYACU !

Umuntu ni nk’umwuka gusa ugaragara mu gihe gito hanyuma ukabura. Nta gushidikanya, iyi si tuyinyuramo twihitira kandi ukuyivano kwacu ni ugutungurwa! Byongeye kandi, Bibiliya ivuga ko gupfa ari rimwe, hanyuma hakaza urubanza.

“Utwigishe kubara iminsi yacu,Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.”(Zaburi 90:12)

Mu gihe tukibishoboye, hatararengerana, reka twiteho ubushake bw’Imana kandi tuyumvire.
Dufite igihe gito gusa imbere yacu! Kuki kugitesha ubusa? Ni ukubera iki duta umwanya wacu mu bitagira umumaro? Buriwese arazi ko ejo hatari mu bubasha bwacu, iby’ejo bibara ab’ejo, ni ah’Imana.
Ntitugapfushe ubusa undi munota n’umwe! Reka twamagane ibyo isi iri kutuyoboramo n’ubuswa bwayo! Ahubwo dukoreshe iminsi dusigaje kubaho mu gushaka Umwami no mu gukora ibyiza gusa!

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kumenya gukoresha igihe cyacu neza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *