WOWE UGEZE HE NA KRISTO ?

Nyuma yo guhura na Yesu, intumwa Pawulo yemeye ko ari umwami n’umukiza we, amusezeranya kumukurikira..

Mu ntangiriro y’urugendo rwe na Yesu, intumwa Pawulo yizeraga ko bizamworohera gutegeka kamere ye, kwirinda ikibi no gukora ibishimisha Imana.
Nyuma yo kubona ko adashobora kubigeraho ku bw’imbaraga ze bwite yagize ati:
« Muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko, kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora. »(Abaroma 7:18-19)

Mubyukuri, kubwimbaraga ze, ntamuntu numwe ushobora kuganza kamere ye yicyaha. Ni Kristo wenyine abimushoboza.
Intumwa Pawulo yaje kubona nyuma ko ashobora kuganza kamere ye yicyaha no gutsinda ibishuko byose, maze aratangaza ati:
« Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. »(Abafilipi 4:13)

Mubyukuri, ntamuntu ukwiye kwirata kubushobozi afite bwo gutsinda ibishuko, Yesu Kristo niwe ubimushoboza.
Intumwa Pawulo yamenye kandi ko niba yarabashije kwirinda ikibi no gukora ibyiza, byatewe na Kristo wenyine.
Niba natwe twemeye kugendana na Yesu Kristo, rwose azadushoboza nka Pawulo, gutsinda kamere yacu y’icyaha no gutsinda ibishuko byose.

Hanyuma, nyuma, intumwa Pawulo yageze ku murongo wanyuma wo gutungana. Yesu yamugejeje ku rwego umuntu uwo ari we wese ashobora kumwigana niba ashaka gushimisha Imana.
Yarishimye maze aravuga ati:
« Ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe. »(Abafilipi 4:9)

Ninde muri twe wavuga iri jambo?
Ubwo uno musi, twa kwubahuka kubwira abantu ngo badufateho urugero?
Nyamara aho niho ugendanye neza na Yesu amugeza.

None wowe mwene Data ugeze he mu kugendana na Yesu?

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kugendana n’Umwana wawe Yesu kristo no kuyoborwa n’Umwuka wera kugira tubashe kubera abandi urugero rwo kukugororokera.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *