NTIMUHINDURE INZU Y’IMANA IGURIRO

Haraheze igihe twumva abantu bavuga ko ari abakozi b’Imana batinyuka nta soni cyangwa ubwoba, guhindura amazu y’Imana, amaguriro.
Iyo myitwarire ikaba ibabaza Yesu.

Umunsi umwe, Yesu yari azamutse i Yeruzalemu, « Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n’intama n’inuma, n’abandi bicaye bavunja ifeza. Abohekanya imigozi ayigira nk’ikiboko, bose abirukana n’intama n’inka mu rusengero, amena ifeza z’abaguraga inuma ati “Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.” »(Yohana 2:14-16)

Abatinyuka « kugurisha imigisha », gusengera no guhanurira abana b’Imana babanje kubaka amafaranga, ntaho batandukaniye n’abo twumvise bakoze urudandazwa mu rusengero rw’i Yerusalemu.
Umunsi umwe, bazakubitwa kandi birukanwe mu nzu y’Imana na nyir’amatorero yose, ariwe Yesu Kristo ubwe.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mwijuru, duhe guhora tuyoborwa n’umwuka wera kugirango tudakurikira abateshutse ku muhamagaro wabo w’ukuri mu matorero yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *