IMBABAZI ZIHORAHO

Umuntu unyuze mu bihe bigoye ashobora gutekereza ko imbabazi z’Imana zashize, ko n’ibambe ryayo ryamuvuyeho.

Nyamara, ibyo ni ibinyoma.
« Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, Kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye,Umurava wawe ni munini. »(Amaganya 3: 22-23)

Mu butayu, Abisiraheli bashoboraga kwiganyira kubw’ejo hazaza habo kuko manu yari ihagije kuri buri munsi kandi yaherana n’umunsi, nta yasigara ngo ngo izaribwe ku munsi ukurikira.
Ariko n’ubwo babaho ku munsi ku munsi, Imana yarabitayeho, ntaho baburaye,ubuzima kubera impuhwe yabagiriye.
Twe abana b’isezerano rishya ryabereye ku musaraba, nta dufite yo kwiganyira kuko tugendera mu mbabazi zihoraho zavuye mu maraso ya Yesu.
Ni nayo mpamvu Yesu atubwira ati:
« Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo. »(Matayo 6:34)
Imbabazi twagiriwe zigatuma Yesu abambwa agapfa ku musaraba, nizo tugenderaho kugeza n’uno munsi, Kandi ni nazo zizatugeza mu ijuru, kuko twahisemo gukurikira Yesu nyir’imbabazi.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kwiringira imbabazi zawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *