ICY’INGENZI, N’ICYO IMANA IKUVUGAHO

Iyo abantu bumvise ibintu byiza kuri wewe, baraceceka.
Iyo bakumviseho ibintu bibi, barabikwirakwiza nk’umuriro.
Iyo naho ntacyo bakumviseho, bahimba ibintu.
Ni bibi cyane!
Ariko, ni ngombwa kumenya ko udashobora kugenzura ibyo abandi bantu bakuvugaho cyangwa uko bakubona. Icy’ingenzi n’icyo Imana ikuvugaho, cyangwa uko ikubona.
Ese Imana Yo ibona ukiranutse?

« Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka. »(Matayo 5:48)

Ugomba rero gushaka gukiranuka, noneho ukareka ibikorwa byawe bikivugira. Ibi bizatuma imico yawe n’ubunyangamugayo bwawe bikayangana, abantu bazima bakakumenya kandi bakagushimira uwo uriwe.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora dushakisha gukiranuka nkawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *