ISHYARI NI RIBI

Iyo umuntu ababazwa n’uko abandi batunze kandi batunganiwe, bateye imbere, bafite amahoro, bamerewe neza, bakunzwe, cyangwa har’ico bamurushije, aba ari umunyeshyari.

Ishyari niryo ryatumye Kayini yica murumuna we Abeli.(Soma Intangiriro 4:1-8)
Ishyari ry’abavandimwe ba Yosefu niryo ryatumye bategura umugambi wo kumwica.(Soma Intangiriro 37:11)
Ishyari Rasheli yari afitiye umuvandimwe we Leya, akaba na mukeba we niryo ryatumye Yakobo agira urugo rubi rutagira amahoro n’umunezero.(Soma Intangiriro 30:1)
Abayahudi bari bafitiye ishyari intumwa kubera zakora ibitangaza kandi zikazana abantu benshi kuri Kristo.(Soma Ibyakozwe 5:17-18)
Intunwa Paulo yasanze ahubwo ishyari ari naryo ryabaye inkomoko y’amacakubiri n’ugutongana mu bakristo b’i Korinto:
« Ubwo muri mwe harimo ishyari n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimuganza nk’abantu? »(1 Abakorinto 3:3)
Urugero ni rwinshi.

Ishyari, ni ribi, riragatsindwa.
Kandi, nta handi riva atari kuri Satani.
Imana iriturinde kandi irirandurane n’imizi mu mitima ririmo.

ISENGESHO:
Dawe wa twese uri mw’ijuru, turinde ishyari kandi wongere urirandurane n’imizi mu mitima ririmwo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *