NTIDUTSITAZE ABANDI

Intumwa Pawulo atubwira ko tugomba kwitonda kugirango tudatera abandi gutsitara.

« Tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se. »(Abaroma 14:13)

Nibyo dufite uburenganzira bwo kwishimira umudendezo wacu muri Kristo, ariko hamwe n’ubwisanzure, tugomba guhora twibuka ko abantu badukikije bareba ibyo dukora kandi bumviriza ibyo tuvuga mu bwisanzure bwacu.
Biramutse bishika tukitwara nabi dusanga twabatsitaje mu buryo bwo mu mwuka.
Niyo mpamvu nk’abakristo, turabujijwe gukora ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma abavandimwe na bashiki bacu muri Kristo banangira amano, mu mwuka. Kwinangira ino birashobora gutuma umuntu agwa mu buryo bw’umwuka, kwangiza cyangwa guca intege ukwizera kwe.
Muri byose, isomo ry’ingenzi ni « ugukora ibishoboka byose ngo tugere ku bihesha amahoro no gukomezanya »(Abaroma 14:19). Muri ubu buryo, Imana ihabwa icyubahiro, abizera bakubakwa, kandi isi ikatubonamo “gukiranuka, amahoro n’ibyishimo muri Roho Mutagatifu”(Abaroma 14:17).

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe kutazigera dutera abandi gutsitara.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *