IMYIFATIRE IBABAJE MU BANA B’IMANA

Umugani w’umuhungu w’ikirara utugaragariza imyifatire ibiri dusanga mu bana b’Imana.

Uyu mugani uvuga abana babiri bakundwa ba se:
Umuhererezi, mur’iyi nkuru, ariwe mwana w’ikirara, asubira kwa se, amaze kumutererana no kumwimuka ngo ajye gusesagura ibintu bye byose mu busambanyi. Igihe ntacyo yari agisigaranye, « atangiye gukena »(Luka 15:14), asubira kwa se.
Imfura, abonye ukuntu umuhungu w’ikirara yakiriwe neza, n’ubwo ibyo yakoze byose, yagize ishyari ararakara, abwira se ati:
« Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n’agasekurume, ngo nishimane n’incuti zanjye? »(Luka 15:29)

Aba bahungu bombi berekanye imyifatire ibiri ibabaje dusanga no mu bana bamwe na bamwe b’Imana:
Umuhungu w’ikirara agereranywa n’abana b’Imana bakunda ubutunzi bwo mu isi. Ubwo bwoko bw’abana b’Imana bakunda ubutunzi begera Imana gusa mu gihe bakenye cyangwa mugihe bari mu bibazo.
Imfura igereranywa n’ubwoko bw’abana b’Imana batagira ubwenge, kuko batazi ko ari abaragwa b’Imana kandi ko Imana idaha abana bayo ibintu bifatika ngo ni kubera babikwiye.

Ntidukwiye kwibanda ku bintu bifatika Imana iha abana bayo, ahubwo dukwiye kumenya ko ikintu cyose Imana ifite ari icyacu kandi ko umurage wacu ari ubuzima bw’iteka atari ibintu byo mu isi byangirika.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kumenya ko umurage wacu uri mu ijuru utari mu isi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *