DUTANGE IMIBIRI YACU NK’IBITAMBO BIZIMA

Kugirango umubiri wacu usohoze umurimo wawo nk’urusengero rw’umwuka wera (1 Abakorinto 6:19), intumwa Pawulo adutegeka gutanga imibiri yacu nk’ibitambo bizima:

« Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana… »(Abaroma 12:1)

Muby’ukuri, umubiri n’igikoresho gishira ibitekerezo byacu mu bikorwa. Mu byiza cyangwa mu bibi, umubiri uragaragaza uko imbere mu mutima hameze.
Gutanga umubiri wacu nk’igitambo kizima ni ukureka ingingo zose z’umubiri wacu zikaba ibikoresho mu maboko y’Imana.

Kugirango umubiri wacu ube igitambo kizima kandi ushimishe Imana, tugomba rwose kureka ibyifuzo by’umubiri, ni ukuvuga kwirinda gukoresha umubiri wacu ibyaha.
« Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana… »(Abaroma 6:13)
Tugomba kandi kwanga irari n’imbaraga zidukururira mu byaha umubiri wacu udusaba guhaza.
« Mbese muri mwe intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu? »(Yakobo 4:1)

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe dushobore gutanga imibiri yacu nk’ibitambo bizima.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *