Kwera kuri ku buzima bw’umwuka icyo ubuzima bw’umubiri buri ku mubiri.
Ibyo bisobanura ko, ubundi hano mur’iyi si, abizera badafite amahirwe yo kuba abera mu buryo bwuzuye bw’iryo jambo cyangwa kubaho nta cyaha. Nyamara intego yabo ni ukubigeraho, kandi uko igihe kigenda bagomba gukura mu kwizera no guhinduka.
« Mube abera mu ngeso zanyu zose. »(1 Petero 1:15)
Nubwo Imana itubona nk’abera, kubera kuba twarizeye umwana wayo Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu, kwezwa ntabwo ari ukuntu guhamye, ahubwo ni urugendo ruhoraho.
Dore amahame y’uru rugendo ruhoraho kugirango dukure mu butagatifu:
1. Guhunga icyaha
Kugira ngo dukure mu butagatifu, tugomba guhora tugerageza kwirinda ibyaha byose kandi tukamenya no kubihunga niba byigaragaza imbere yacu.
« Ukora ibyaha ni uwa Satani … »(1Yohana 3: 8)
2. Kwirinda kwifatanya n’ababi
Kwifatanya n’ababi bituyobora mu byaha kandi bitubuza gutera imbere mu butagatifu.
Ndetse n’intumwa Pawulo avuga ko mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye Abakorinto ko « Kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza. »(1 Abakorinto 15:33)
3. Gufata Imana nk’icyitegererezo
Igipimo cy’ubutagatifu bwacu ntabwo ari ibyo abadukikije batekereza, ahubwo n’uko twihuza n’imico y’Imana. Tugomba guhora dushaka gukora icyiza.
« Mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka. »(Matayo 5:48)
4. Guteza imbere ingeso nziza
Intambara yo kurwanya ikibi ntabwo itsindwa mu munsi umwe. Kenshi na kenshi twifuza kubona ukubaha ako kanya, biciye mu nzira za bugufi. Kubaha Imana kubonwa no kwigengesera no kwihangana.
« Imigani itari iy’Imana n’imigani n’iy’abakecuru ntukayemere; ahubwo, witoze kubaha Imana. »(1 Timoteyo 4:7)
Hamwe n’aya mahame ane, n’ubwo urutonde rutuzuye, dushobora rwose gukura mu butagatifu.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe gukura mu butagatifu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA