Ese koko dupfukamira Imana tubikuye ku mutima?
Ng’ubu uburyo bune bwo gupfukamira Imana:
1. Gupfukama n’amavi y’umubiri
« Amavi yanjye aciwe urutebwe no kutarya,Umubiri wanjye unanuwe no kubura ibinure. »(Zaburi 109:24)
Iyo dupfukamye, umubiri wacu wose uhagarara imbere y’Imana, ibi n’abantu barabibona.
2. Gupfukama n’amavi y’umutima wacu
« Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure, Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri, Amaso yabo bakayahumiriza, Ngo batarebesha amaso, Batumvisha amatwi,Batamenyesha umutima, Bagahindukira ngo mbakize. »(Matayo 13:15)
Iyo umutima wacu wigometse, umubiri wacu urashobora gupfukama ariko umutima wacu utabikoze.
3. Gupfukama n’amavi y’ubushake bwacu
« Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka. »(Luka 22:42)
Dupfukamika imibiri yacu n’imitima yacu imbere y’Imana, ariko kubwo kutihangana, tureka ubushake bwacu bugafata umwanya wambere kuruta ubw’Imana.
Niba tumwizeye, ubushake bwe butunganye buhinduka ubwacu.
4. Gupfukama n’amavi y’ubwenge bwacu
« Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose. »(Matayo 22:37)
Niba ubwenge bwacu bupfukamira Imana, byerekana ko dukunda Imana.
“Nimuze tumuramye twunamye,Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.”(Zaburi 95:6)
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe gupfukama imbere yawe tubikuye ku mutima.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA