Ugomba guhunga ibintu byose bishobora kwangiza ubuzima bwawe cyangwa kugushuka.
« Nimuhunge muve muri Babuloni umuntu wese akize amagara ye, muticwa muhowe igicumuro cyaho… » (Yeremiya 51:6)
Ubusanzwe uhunga ikintu cyose gishobora kugutera urupfu, ikintu cyose gishobora kukubabaza, gishobora kugutera umubabaro cyangwa kugushira mu bibazo. Ariko iki gihe ugomba kumenya ibibangamira ubugingo bwawe n’ubuzima bwawe cyane, nabyo nyine ukabihunga.
Ugomba guhunga inyigisho zo mur’iyi minsi zikundisha abantu kandi zibatera kwifuza iby’isi.
Hunga!
Ugomba guhunga abakoresha izina rya Kristo kubw’inyungu zabo bwite.
Hunga!
Ugomba guhunga abagukora mu mufuka mw’izina rya Yesu, bavuga ko bagusengera canke baguhanurira ubanje kubaha amafaranga.
Hunga!
Ugomba guhunga amatorero, aho abantu bahabwa icyubahiro cakagombye guhabwa Kristo wenyine.
Hunga!
Ugomba guhunga amatorero, aho umwanya munini bavuga abantu aho kuvuga Ku byanditswe byera dusanga muri Bibiliya.
Hunga!
Ugomba guhunga amatorero, aho batavuga ibyerekeye ijambo ry’ubugingo, kwihana ku byaha, cyangwa igikorwa Yesu yakoreye ku musaraba.
Hunga!
Mubiri wa Kristo, hunga, Vayo.
ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe ubutwari bwo guhunga ikintu icyo ari cyo cyose kitubuza kukumenya neza cyangwa kitujyana kure yawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenga, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA