KUBA USHOBOYE !

Umuntu wese unyura mu bihe byose, ibyiza n’ibibi, hamwe na Yesu, aba ari umuntu ushoboye.

« Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. »(Abafilipi 4:12-13)

Muby’ukuri, muri ibi bihe byose, ni Yesu, uri muri twe, hamwe natwe, udukomeza kandi akadufasha kubinyuramo nk’intwari.

Bamwe, iyo badashoboye kwihanganira ugucishwa bugufi, ugusonza canke ugukena, bahita bajya mu rugomo, mu binyoma, mu bujura, mu buraya no mu bindi byaha.
Abandi, iyo bari mu bisaga, bafite ibibahaza, bahita bagira ubwirasi, ubwibone, bagasuzugura abandi n’Imana.
Ariko abagumana na Yesu bakanyura muri ibyo bihe byose, baba abashoboye kuko Yesu abaha imbaraga.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kunyura mu bihe byose turi hamwe na Yesu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *