ABIHANGANA

Ntakintu mu buzima kitoroshye nko kwihanganira imibabaro cyangwa kwihangana mu bihe bigoye.

« Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe. »(Yakobo 5:11)

Ijambo ry’Imana rivuga ko abihangana ari abanyehirwe (mu kigereki, ni abategereza, bihangana kugeza ku mperuka), ku bubasha bwa Nyagasani ubwe (Matayo 24.13; Luka 8.15).
Ibyabaye kuri Yobu birasobanutse neza: Nyuma yo gutegereza igihe kinini mu bubabare, Yobu yagaruriwe ibyo Satani yari yaramunyaze kandi asubizwa mu buzima busanzwe na Nyagasani.
Ntabwo rero dukwiriye kureka imibabaro ngo idutware, itunanize kugeza aho idutererana amarira, cyangwa itugoreka.
Ijambo ry’Imana riratwizeza ko inyuma y’imibabaro yose, Umwami afite ibisubizo byiza yaduteganyirije, ibisubizo bishimishije.
Reka duhore twihangana!

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe imbaraga n’ubutwari byo kwihangana.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *