Abo twari turi mbere y’urupfu rwa KRISTO YESU sibo tukiri ubu.
« Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. »(2 Abakorinto 5:17)
Binyuze mu Impongano ya Yesu Kristo, twiyunze n’Imana duhinduka ibiremwa bishya Imana yashakaga ko tuba.
Imitekerereze yacu, imyitwarire yacu, ibyifuzo byacu, imirimo yacu, ibidutera umunezero, agahinda, ubwoba n’ibyiringiro, byose byarahindutse.
Rero ibintu byose byahinduwe bishya, kubera umurimo w’Imana, umaze gutangira muri twe, ntayindi herezo uretse kuduhindura beza (Abafilipi 1: 6, Abefeso 2:10, Abagalatiya 6:15).
Ese wowe waba utarahinduka?
Niba utarahinduka, ntwabwo ubyifuza ?
Akira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe aze mu buzima bwawe, byose abihindure bishya.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, dushoboze guhinduka, tube abo wifuza ko tuba.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA