Hariho abakristo bamwe batekereza ko Ubuntu bw’Imana ari uruhushya rwo gukora icyaha cyangwa Ubuntu bw’Imana butuma abantu bakora icyaha.
Ibyo ntabwo ari ukuri, Ubuntu bw’Imana ntabwo ari uruhushya rwo gukora icyaha, ubuntu n’igisubizo ku cyaha.
Dore kimwe mu bibazo abakristu bakunda kwibaza:
« Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha, ngo ubuntu busage? »(Abaroma 6:1)
Abakristo bagomba kureba neza ibyanditswe.
Umurongo ukurikira uratanga igisubizo kur’icyo kibazo. Handitswe ngo:
« Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku vyaha, twakomeza kuramira muri byo dute? »(Abaroma 6:2)
Erega « ugumya gukora ibyaha » yitwa « umunyabyaha ».
Nyamara, Ubuntu bw’Imana nibwo buza buhindurira izina uwizera, bukamukuraho izina ribi rya kamere y’ibyaha ya ADAMU n’ubwo rimwe na rimwe ashobora kugwa mu cyaha, bukamuha irindi zina, rya kamere y’uwamucunguye YESU KRISTO, bukamwita « umukiranutsi ».
« Nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe(ADAMU) kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe(YESU) kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi. »(Abaroma 5:19)
Ubuntu bw’Imana rero, ntabwo ari uruhushya rwo gukora icyaha, Ubuntu bw’Imana n’igisubizo ku cyaha.
Niyo mpamvu aho ibyaha bigwiriye, Imana ihagwiza ubuntu kugira ngo « nk’uko ibyaha byimitswe n’urupfu, abe ari na ko n’ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. »(Abaroma 5:21)
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe gusobanukirwa ubuntu bwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA