N’ubwo imiryango yacu yaba ifatanye gute cyangwa twaba dufite inshuti magara nyinshi gute, iyo tunyuze mu bihe bitoroshye cyangwa mu kigeragezo, inshuro nyinshi, bibaho ko twiyumva ko turi twenyine, ko ntamuntu n’umwe utwitayeho cyangwa utumva.
Ndetse n’abigishwa ba Yesu byababayeho.
Igihe umuyaga uhuhuta wasunikaga imiraba hejuru y’ubwato barimwo na Yesu, hagati y’inyanja, bagiye kumukangura bavuga bati:
« Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiye gupfa? »(Mariko 4:38).
Uyu munsi, birashoboka ko gutaka k’umutima wawe kwaba ari: « Mwami, ntubyitayeho ko nsigaye jyenyine, ko abantu bantaye… ko ngiye gupfa? »
Nshuti yanjye, Uwiteka arakwitaho. Aragukunda cyane kuburyo ashaka ko umwikoreza ibibazo byawe byose – atari bimwe gusa ahubwo ibibazo byawe byose.
Muri Bibiliya Handitswe ngo:
« Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. »(1 Petero 5:7)
Kubera urukundo agukunda, Imana ishaka ko uhora uyikoreza amaganya yawe yose, ibibazo byawe byose, ibikomeye n’ibyoroheje.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe gukomeza kwiringira urukundo rwawe n’imbaraga zawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA