Waba uri mubihe wumva ukandamijwe ?
Ikibazo urimo, ni nk’aho waba uri kunyura mu muriro cyangwa uri kurohama?
Menya ko Data wo mu ijuru yumva gutaka kwawe, kandi ko azagutabara.
Umwanditsi wa zaburi agira ati:
« Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse,Twanyuze mu muriro no mu mazi, Maze udukuramo udushyira ahantu h’uburumbuke. »(Zaburi 66:12)
Niba waranyuze mu buzima nk’ubwo, izere ko aho ugiye kwinjira ari ahantu h’uburumbuke!
Niba Imana yaremeye ko unyura mu bihe bitoroshye, wizere rwose ko igiye kuguhindurira buzima, ikagushyira mu buzima bwiza, ahantu h’uburumbuke.
Izere, imbere ni heza.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kuguma tukwizeye mu gihe tunyuze mubihe bitoroshye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA