Niba warishe abantu, ukaba wicaye ntacyo wikanga kubera Ubutabera butagukurikirana,
Niba waribye cyangwa warariganije, ariko ukaba utarigeze ufatwa,
Niba warabeshye abantu ariko ukaba utarigeze ugaragara,
Niba warasambanye ariko ukaba utaranduye sida,
Wikomeza.
Niba udakurikiranwa n’Ubutabera, niba utarafashwe nk’uko abandi bahora bafatwa, cyangwe niba utaranduye sida, ntiwibaze ngo n’uko waba uri umuntu udasanzwe cyangwe ko waba uri umunyabwenge cyangwe waba uzi kwirinda kurusha abandi.
Oya, ni ukubera ko Imana yakwihanganiye, ishaka ko wihana.
« Umwami Imana… itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. »(2 Petero 3:9)
Muby’ukuri, wagiriwe ubuntu bwo kwihanganirwa abandi bakoze nk’ivyo wakoze batagiriwe.
Ugomba kubimenya kandi ukumva ko Imana yategereje igihe kinini kugirango ubone umwanya wo kwihana.
Wikomeza, ahubwo niwihane uyu munsi, n’ubu nyine.
« Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana. »(Ibyakozwe n’Intumwa 17:30)
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe imbaraga n’ubutwari bwo kwihana.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center/
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA