Kuki Yesu yaje mwisi?
Yesu ubwe asubiza iki kibazo:
« …kuko ntazanywe no gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza. »(Yohana 12:47)
Gukiza aho guciraho iteka !
Aho gucira abantu ho iteka kubera ibyaha byabo, Yesu yarabibakijije.
Tugomba rero gukora nka we, dukize abantu aho kubaciraho iteka.
Abo twita abagizi ba nabi cyangwa « abanyabyaha » bakeneye ahubwo imbabazi zacu, inama yacu, impuhwe zacu, ubufatanye bwacu, urukundo rwacu n’ubuyobozi bwacu kugira ngo bashobore kuva mu bibi barimo. Ubu ni bwo buryo dushobora kubakizamo.
Ku rundi ruhande, kubanegura, kubatera ubwoba, kubatesha agaciro cyangwa kubaciraho iteka, ni ukubashora mu bibi byabo.
Reka rero duhore twiteguye gukiza abandi aho kubaciraho iteka.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora dushaka gukiza abandi aho kubaciraho iteka.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA