Impano iruta izindi zose, n’ubugingo buhoraho twiherewe n’Imana.
« Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. »(Yohana 3:16)
Icyo abari mu isi bakeneye, ntabwo ari ibintu bifatika batungira mu isi nk’amamodoka, amazu n’ibindi, kandi nta n’ubwo ari ibintu bifasha canke binezereza imibiri nk’ibiryo, ibinyobwa n’ibindi.
Ibyo byose n’iibisanzwe cyane.
Icyo abari mu isi bakeneye n’ubugingo buhoraho.
Impano y’ubugingo buhoraho niyo mpano iruta izindi kuko ntawayiha undi, nta n’aho igurirwa, nta n’ubwo umuntu yayikorera ngo bayimuhembe.
Utarayakira, n’ayakire uno musi mu kwizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we kuko umwizeye wese ntabwo azarimbuka, kuko aba ahawe ubugingo buhoraho.
ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, ha abantu bose kwizera Yesu kugirango bakire ubugingo buhoraho.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA