Igihe yari ahanganye n’ingabo z’ibihugu byari byifatanirije hamwe kumurwanya(2 Ngoma 20: 1-2), Yehoshafati, umwami w’u Buyuda yarasenze agira ati:
« Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso. »(2 Ngoma 20:12)
Natwe, hari igihe duhura n’ibibazo tutabasha kubonera ibisubizo.
Iyo tugerageje kubishakira ibisubizo, tugakora uko dushoboye kose, tugakoresha imbaraga zacu zose n’ubumenyi bwacu bwose kugira dukemure bimwe, tuza tubona hadutse ibindi, noneho tugacika intege, tukiheba.
Nyamara, umuti wabyo n’uguhanga amaso Imana yacu, tukayizera, tugategereza ko igaragaza ubushobozi bwayo ku biduhanze.
ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe guhora duhanze amaso Wowe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA