BYOSE BIFITE UBUSOBANURO

Umuntu ufite ubucuruzi butera imbere azakubwira ko yagize amahirwe.
Umugore washatse umugabo mwiza azavuga ko yamusanze kubw’amahirwe.
Umuntu uhuye n’ibyago atunga urutoki icyabimuteye kugirango yisobanure.

Izi nyigisho zose ni ibinyoma, kuko IMANA niyo itunganya byose.
« Ni jye urema umucyo n’umwijima, nkazana amahoro n’amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose. »(Yesaya 45:7)

Kwizera ko ibitubaho bibaho kubw’amahirwe ni ugusuzugura akamaro dufite mu maso y’Imana.
Kubwo gutamba Umwana wayo w’ikinege agapfira ku musaraba, kugirango turokoke, IMANA yerekanye ko dufite agaciro cyane mumaso yayo.

Turibeshya rero, ku Mana, nta mahirwe abaho. Imana ikora byose kubw’intego kandi turi ab’igiciro mu maso yayo ntabwo yatwirengagiza.
Ibyo ari byo byose byiza cyangwa bigoye duhura nabyo, ntitukibagirwe ko Imana ari umutware wuzuye w’ejo hazaza hacu kandi ko agenzura buri kintu cyose kitubaho.
Byongeye kandi, reka twizere IMANA, kuko, « ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye. »(Abaroma 8:28)

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kukwiringira mu bintu byose bitubaho.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *