DUKORA IKI IYO TURI IMBERE Y’IKIBAZO TUDASHOBORA GUKEMURA ?

Babonye inyuma yabo hari ingabo za Farawo zibakurikirana, imbere yabo naho hari inyanja itukura badashobora kujabuka, abana b’Isiraheli baragize ubwoba maze batangira gutakambira Uhoraho.

Nibwo Mose yababwira ati:
« Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere. »(Kuva 14:13-14)

Natwe duhuye n’ikibazo icyo ari cyo cyose tudashobora gukemura, nta kindi twakora atari ugukurikiza inama ya Mose: N’ukwihagararira gusa, tugatuza, hanyuma tukicecekera.
Muby’ukuri, kwitotomba, gutaka, cyangwa kurira ntibishobora gukemura ikibazo cyangwa gutuma ibintu bidashoboka bishoboka. Niyo mpamvu ari byiza kwihagararira tukicecekera.
Ariko, nk’abana b’Imana, tuba tuzi kandi twizera tudashidikanya ko « nta kidashoboka ku Mana »(Luka 1:37).
Niyo mpamvu ukwizera kwacu kuguma kutwibutsa gusenga, hanyuma twarangiza, tukihagararira, tugatuza, tukicecekera, tugategereza icyo Imana iri bukore kubw’ubushake bwayo.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kukwizera mu bihe byose turi imbere y’ibidashoboka.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎️: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *