ESE NAWE NTIWABA URI UMWICANYI ?

Ibyo wakora byose, isuzume, urebe neza ko utaba uri umwicanyi mu maso y’Imana.

Bibiliya ivuga iti:
« Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi ko nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we. »(1Yohana 3:15)

Mubyukuri, uko waba witangira itorero kose, uko waba uri umunyamasengesho gute, uko waba utanga amaturo menshi gute hamwe n’icyacumi, niba wanga n’umuntu n’umwe wenyine, menya ko uri umwicanyi kandi udashimisha Imana.
Ntushobora kuvuga ko ukunda Imana niba wanga ikiremwa Imana yaremye mu ishusho yayo.
Muyandi magambo, uribeshya kandi wanga Imana ubwayo.
Ugomba noneho gusenga cyane kugira ngo Imana igufashe kurandura urwo rwango mu mutima wawe, ihashyiremo urukundo rwayo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, udufashe kurandura urwango mu mitima yacu kandi udushoboze kubabarira no gukunda.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye. Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *