GUHORA TWITEGUYE KUBABARIRA

Ijambo ry’Imana ridusaba kubabarira abandi nk’uko Yesu yatubabariye.

« Mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. »(Abakolosayi 3:13)

Iyo twegeranye n’abandi, birashoboka ko tugira
icyo dupfa na bo, habaho guhangana, amakimbirane, n’ibindi.
Ariko igitangaje, n’uko bitugora kwihanganira no kubabarira abandi kandi natwe twakwifuza ko abandi bahora batwihanganira, bakatubabarira muri byose!
Kugira ngo tubane mu mahoro n’abandi, tugomba kuba twiteguye guhora twihanganira kandi tubabarira abandi buri gihe.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udushoboze kubabarira abandi nk’uko watubabariye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *