GUKIRANUKA SI UKUDACUMURA

Gukiranuka ni iki?
Gukiranuka ni ukubana neza n’Imana, kudashinjwa icyaha no kudacirwaho iteka.
Ntabwo bivuze kudacumura, kuko « umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka »(Imigani 24:16), kandi Bibiliya iratubwira ko « Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. »(1Yohana 1:8)

Muby’ukuri, igihe cyose dufite uyu mubiri, iyi nyama ipfa, dushobora kugwa mubyaha.
Ariko twe (abizera Yesu kandi twamwakiriye mu buzima bwacu nk’Umwami n’Umukiza wacu) Imana itubona ko turi abakiranutsi muri Yesu-Kristo.
« Nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi. »(Abaroma 5:19)

Kubw’ibyo, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, « dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo… »(Abaroma 5:1-2)
Ariko, ntabwo ari ukubera ko dutwarwa n’ubuntu ko twemerewe gukora icyaha (Soma Abaroma 6:15).
Ntibikabeho, niba tuguye mu cyaha, tugomba guhaguruka tugasabira imbabazi ibyaha byacu, kugira ngo tugarure umubano mwiza n’Imana.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe guhora duhaguruka kandi tugasaba imbabazi igihe cyose tuguye mu byaha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *