Iyo ijambo ry’Imana ridushishikariza kwigana Imana, mu by’ukuri riba riri kudusaba gukunda no kubabarira nkuko Imana ibikora: Imana ikunda kandi ibabarira nta kiguzi.
Bibiliya ivuga muri Yohana 3:16 ko « Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. »
Ninde mu bantu, wasabye Imana kutubera uwambere kudukunda kugeza aho itanga umwana yakundaga?
Ntawe. Imana yabikoze kubw’urukundo rwayo.
Kuki noneho abandi bagomba kugira icyo bakora kugirango tubagaragarize urukundo rwacu?
Kuki noneho abandi bagomba kudusaba imbabazi ndetse bakanatwinginga cyane kugira tubagirire imbabazi?
« Ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose. Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo. »(Abefeso 2:1-9)
Nubwo dushobora gutekereza ko dukwiye kwihorera abatugirira nabi, Imana iratwigisha, mu rukundo rwayo, ko ahubwo bakwiriye imbabazi zacu.
Niba turi abana b’Imana, tugomba kuyigana mu gukunda no mu kubabarira nta kiguzi.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze gukunda no kubabarira nta kiguzi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA