GUSENGA ITEKA, NTA KURAMBIRWA

Yesu yabwiye abigishwa biwe umugani, kugira ngo abigishe ko bagomba guhora basenga kandi ntibarambirwe.

Yavuze ati: Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu. Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’
Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati « Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu, ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya. »(Luka 18:4-5)
Nuko Umwami Yesu arabaza ati « Ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze? Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana? »(Luka 18:7)

Kwihangana mu masengesho biragoye cyane. Uretse ko tudahora mur’iyi gahunda yo gusenga buri gihe, ariko turacika intege iyo igihe kirenze tutabona ibisubizo.
Ariko, Imana ntabwo ihemuka. Isubiza amasengesho y’abana bayo, nubwo batabibona vuba nkuko babyifuza.
Ubushobozi bwo gutegereza ni igice cyo gukura mu mwuka, kandi nibyo Imana idushakaho. Reka rero dusenge ubudacogora, kandi dukomeze kwihangana, kuko mu gusenga Imana iduhindura mu ishusho ya Kristo.
Ubundi mubyukuri, « kuba umukristo udasenga ntibishoboka nko kubaho udahumeka! »
Amasengesho agomba guhinduka nk’uguhumeka kwacu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kubaho tugusenga tutarambirwa.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *