Umwami wacu Yesu yatubwiye ati:
« Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa… »(Matayo 7:7-8).
Ariko, n’ubwo amasengesho yacu agaragaza kutihangana, tugomba kubasha gutegereza mu kwizera igisubizo cy’amasengesho yacu.
Dore uburyo butandatu bwo gutegereza byimazeyo kumva Imana:
1. Gukomeza gusenga:
Ijambo ry’Imana rigira riti:
« Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni… »(Zaburi 25:3)
Tugomba kwihangana mu masengesho kugeza igihe Imana izadusubiriza.
2. Kwisuzuma ubwacu:
Tugomba kwisuzuma no kwatura icyaha icyo ari cyo cyose gishobora kubuza igisubizo cy’Imana. Gutyo tuzahuza neza imigambi n’imigambi y’Imana.
3. Kwirinda kurangara:
Kugira ngo tudatandukana n’ubushake bw’Imana, tugomba guhuza n’ijambo ry’Imana kandi tukerekeza ibitekerezo byacu « kuby’ukuri byose, kubyo kūbahwa byose, kubyo gukiranuka byose, ku biboneye byose, kuby’igikundiro byose n’ibishimwa byose. »(Abafilipi 4:8)
4. Kuba maso:
Kwitonda no kuba maso bidufasha gushobora kubona, kwitegereza cyangwa kumenya, mu bidukikije, binyuze mu bihe, mu biganiro no mu guhurirana, igisubizo cy’Imana iyo kije.
5. Gukomeza kwiringira Imana:
Tugomba rwose gukomeza kwiringira Imana n’ubwo twaba duhuye n’ibihe bibi byatuma twiheba.
6. Gukomeza muburyo Imana itwereka:
Ntampamvu dufite yo gufunga amaboko no guhagarika gutera imbere muburyo Imana yemera. Tugomba gukomeza inzira yacu, twizeye ko Imana izayobora intambwe zacu uko tugenda.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kumenya uko dutegereza igisubizo cy’amasengesho yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenga, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA