HARI IKINANIRA UWITEKA SE ?

Igihe Uwiteka yavuga ko Sara azabyara umwana w’umuhungu, Sara yarabyumvise bimugora kumva kuko yari yaraciye kandi anashaje.
Icyo gihe nibwo Uwiteka yavuga ati:
« Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu. »(Intangiriro 18:14)

Nawe, niba abaganga barakubwiye ko uri ingumba, ko utazabyara, barakubeshye, kuko nta kintu kinanira Uwiteka. Imana irashobora kuguha abana nk’uko yabahaye Sara n’abandi.

Niba abaganga barakubwiye ko uburwayi bwawe budakira, barakubeshye, kuko nta kintu kinanira Uwiteka. Imana yagukiza nk’uko yakijije abandi barwayi n’abamugaye.

Niba urukiko rukuru rwaragukatiye igifungo cya burundu, ntutekereze ko byanze bikunze ugomba gupfira muri gereza, kuko nta kintu kinanira Uwiteka. Imana irashobora kugukura muri iyi gereza mu buryo butangaje.

Ikintu cyose umuntu yizera ko kidashoboka mu bitekerezo bye birashoboka mu maso y’Imana.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kwizera ubushobozi bwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *