HATUNGANIRIZWA ABADATUNGANYE

Itorero ntabwo ari iry’abantu batunganye.
Itorero ririho kugira abera batunganirizwe.
Niba usanzwe utunganye, itorero ntabwo ari umwanya wawe.

Ijambo ry’Imana ribyita gutunganiriza abera:
« Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo, kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya, ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo. Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukūra gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo. »(Abefeso 4:11-16)

Niba twari dusanzwe turi intungane, ntitwari kuba kujya mu nsengero kuko tujya mu nsengero kugira twige kandi dukomezwe mu bintu by’Imana.
None, ni ukubera iki abantu baducira urubanza canke baduciraho iteka kubera tujya munzu y’Imana kwiga kuba beza?
Yesu ntabwo yatumye intumwa ze kubwiriza icyaha, yazitumye kuvuga ubutumwa bwiza.
Ubutumwa bwiza bukura abantu mu byaha.
Niba abigisha bamamaza icyaha, abantu ntibazakivamo, ariko niba bamamaza ubutumwa bwiza, bizavana abantu mu byaha.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe guhora twumva dukeneye gutungana.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *