IBINTU BIRINDWI IMANA IKUNDA

Dore ibintu birindwi Imana yifuza kubona mu buzima bwacu.

1. Imana ishaka ko twicisha bugufi.
« Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru. »(Yakobo 4:10)

2. Imana ishaka ko twera imbuto.
« …mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana. »(Abakolosayi 1:10)

3. Imana ishaka ko tuyumvira tukayigandukira.
« Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama. »(1 Samweli 15:22)

4. Imana ishaka ko tuyishingikirizaho rwose.
« Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. »(Abafilipi 4:12-13)

5. Imana ishaka ko tuyizera.
« Utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. »(Abaheburayo 11:6)

6. Imana ishaka ko tuba abakozi b’abandi.
« Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye. »(Yohana 13:14-16)

7. Imana ishaka ko twigana umwana wayo Yesu.
Intumwa Pawulo aratubwira ati: « Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo. »(1 Abakorinto 11:1)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora dushobora gukora ibyo wifuza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *